Jeannette Kagame yatashye Ishami ryita ku babyeyi mu Bitaro bya Faisal

Jeannette Kagame yatashye Ishami ryita ku babyeyi mu Bitaro bya Faisal

Ku wa Kabiri, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura ishami ryita ku babyeyi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ashimangira ko ari intambwe ishimishije mu kurushaho kunoza ubuzima bw’abagize Umuryango Nyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuvuzi, muri uwo muhango wabereye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimye ishami ryita ku buzima bw’umubyeyi ryatangijwe ku mugaragaro muri Faisal.

Yavuze ko ari igikorwa cy’indashyikirwa cy’ingenzi ku buvuzi buzajya buhabwa Umuryango Nyarwanda.

Mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal hubatswe inyubako yiswe “Urusaro Clinic” itangirwamo serivisi zihuta cyane binagendanye n’amikoro uwivuza afite kuko ibyo bitaro byakira n’abanyamahanga.

Ubuyobozi buherutse kubwira itangazamakuru ko haguzwe ibikoresho bitandukanye n’imashini zifite ubushobozi zirimo n’ipima imikorere y’umutima ishobora gukoreshwa ku barwayi cyangwa ku bakinnyi.

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2021, hakiriwe abarwayi bivuza bataha bari ku mpuzandengo ya 6000 nibura buri kwezi.

Abavuriwe mu bitaro muri ayo mezi bo babarirwa ku mpuzandengo ya 1,200 ku kwezi na ho ababazwe bari hagati ya 500 na 700 mu kwezi.

Kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2021, Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byari bifite abaganga 76 barimo inzobere 46 zikora igihe cyose, abahakora bagakorera no mu bindi bitaro bari 18 naho abanyamahanga bahugura inzobere z’Abanyarwanda banavura icyo gihe bari 12.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27