Jeannette Kagame mu 3000 bitabiriye ‘Kigali Peace Marathon 2022’

Jeannette Kagame mu 3000 bitabiriye ‘Kigali Peace Marathon 2022’

Madamu Jeannette Kagame na Madamu wa Perezida wa Kenya Margaret Kenyatta, bitabiriye Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro (Kigali International Peace Marathon 2022) ryabaye kuri iki Cyumweru taliki ya 29 Gicurasi 2022.

Ni isiganwa ryo ku maguru ribaye ku nshuro ya 17 ryitabiriwe n’abasaga 3000 barimo urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda nka Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.

Icyamamare mu gusiganwa ku maguru Sir Mo Farah ukomoka mu Bwongereza ari mu batumiwe muri aya masiganwa yasoje Umunyakenya Shadrack Kimining Korir wo muri Kenya ari we ubaye uwa mbere mu cya kabiri cya marato y’abagabo, akurikirwa na Gilbert Kamutwire wo muri Uganda ndetse n’Umunyarwanda Robert Kajuga wabaye uwa Gatatu.

Mu cyiciro cy’abagore n’abakobwa, Umunyarwandakazi Adeline Musabyeyezu ni we wegukanye umwanya wa mbere muri kimwe cya kabiri cya marato (half marathon) muri ayo marushanwa marushanwa yatangiriye kuri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

Marato yose muri rusange yegukanywe na Wilfred Kigan ukomoka mu Gihugu cya Kenya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27