Iteramakofe: Mayweather na Pacquiao bashobora guhurira mu mukino i Kigali

Iteramakofe: Mayweather na Pacquiao bashobora guhurira mu mukino i Kigali

Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe na Manny Pacquiao bashobora guhurira mu Rwanda mu Ugushyingo uyu mwaka.

Ni amakuru yatangajwe n’Umunyamakuru wo muri Uganda, Andrew Mwenda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Long Form Rwanda’ gikorera kuri murandasi.

Muri iki kiganiro Mwenda yatanze urugero, avuga ko mbere y’uko mu cyumweru gishize akorera urugendo mu Rwanda, yavuganaga n’ushinzwe kureberera inyungu za Floyd Mayweather, umwe mu bakinnyi bakomeye bahoze bakina umukino w’iteramakofe.

Ati: “Twe [Floyd Mayweather] na [Manny] Pacquiao barashaka gukinira mu Rwanda mu Ugushyingo. Umukino w’abo bombi, uba ufite agaciro ka miliyoni 200$. Mayweather azaza hano mu kwezi gutaha kwa Nzeri’’.

Mu 2015 aba bakinnyi bakinnye umukino utazibagirana mu mateka aho Floyd Mayweather yatsinze Manny Pacquiao mu mukino wakinwe mu bice 12.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27