Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

Isiraheli yatangaje ko yagabye  ibitero ku byambu biri mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba z’Abahouthi muri Yemeni, harimo icyambu cya  Hudaydah, Ras Isa, na Saif ndetse n’uruganda rutanga amashanyarazi rwa Ras Kanatib, rwagaburiraga imijyi nka Ibb na Taizz.

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yavuze ko ibyo bitero biri mu bikorwa byiswe ‘Operation Black Flag’.

Isiraheli ivuga ko ibyambu byagabweho ibitero byakoreshwaga mu gukwirakwiza intwaro ziva muri Iran hagamijwe kugirira nabi Isiraheli n’abafatanyabikorwa bayo.

BBC yatangaje ko Israel Katz, yaburiye Abahouthi avuga ko bazakomeza kwishyura igiciro cy’ibikorwa byabo.

Yavuze ko bahuje umugambi na Iran kandi ko uzashaka kugirira nabi Isiraheli wese bitazamugwa amahoro.

Yagize ati: “Icyo Yemen izageraho ni cyo Tehran izageraho. Umuntu wese ushaka kugirira nabi Isiraheli azagirirwa nabi, kandi uwo ari we wese uzamura ukuboko kuri Isiraheli azacibwa ukuboko.”

Israel Katz yemeje ko kimwe mu byibasiwe harimo ubwato bw’ubucuruzi bwitwa Galaxy Leader, bwari bwarashimuswe n’izo nyeshyamba mu mwaka wa 2023.

Nyuma y’ibyo bitero bivugwa ko na Yamen yahise yihorera irasa kuri Isiraheli ibisasu bibiri biremereye.

Mu bice byagabwemo ibitero muri Isiraheli humvikanye impuruza ndetse igisirikare cyaho cyavuze ko bikiri gusuzumanwa ubwitonzi.

Ibinyamakuru by’Abahouthi byatangaje ko Isiraheli yagabye ibitero ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku bahasize ubuzima cyangwa ingano y’ibyangijwe.

Iki gitero gishya kuri Hudaydah n’ibindi bice gikurikiye ibindi bitero byakozwe n’amato ya gisirikare ya Isiraheli muri Gicurasi no muri Kamena.

Icyambu cya Hudaydah, ari na cyo kinini gikoreshwa mu kwinjiza ibiribwa n’inkunga z’ubutabazi bigenerwa abarenga miliyoni muri Yemen, kimaze kuba intego y’ibitero byinshi bya Isiraheli.

Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bigenzura n’inyeshyamba z’Abahouthi muri Yamen.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27