Irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside muri Volleyball ryashyizwe muri Kamena 2024

Irushanwa ryo kwibuka abazize Jenoside muri Volleyball ryashyizwe muri Kamena 2024

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, riteganyijwe kuva tariki 1-2 Kamena 2024.

Umukino wa Volleyball ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ufite amateka akomeye.

Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.

FRVB ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Aba bose bahabwa icyubahiro mu minsi yo kwibuka kuva mu 1995, hagategurwa amarushanwa yo kusa ikivi basize.

Police WVC niyo yegukanye igikombe cyo kwibuka umwaka ushize 2023 ku nshuro ya mbere ikinnye irushanwa

Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB Gertrude Kubwimana, yabwiye Imvaho Nshya ko irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe mpuzamahanga mu bagabo n’abagore.

Yagize ati: “Uyu mwaka twatumiye amakipe mpuzamahanga haba mu cyiciro cy’abagore ndetse n’abagabo, azaza guhatana n’asanzwe akina imbere mu gihugu.”

Ntagihindutse irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe ivuye mu bihugu bya Kenya, Uganda Congo Brazzaville, Ethiopia n’u Rwanda ruzakira.

Muri 2023 ryegukanywe na Gisagara VC mu bagabo na mu gihe mu bagore ryatwawe na Police WVC.

Irushanwa ryashyizwemo imbaraga n’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, Antoine Sebalinda, wabuze umuvandimwe we Dominique Sebalinda, hamwe n’abandi bakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Kugeza ubu abarenga 50 barimo abakinnyi n’abayobozi muri Volleyball ni bo bamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27