Iran yarashe Kuwait na Bahrain nyuma y’ibitero bya Amerika

Iran yarashe Kuwait na Bahrain nyuma y’ibitero bya Amerika

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nyakanga 2026, Ingabo za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri muri Bahrain na Kuwait, nyuma yuko Amerika igabye ibitero bikomeye ku mato atwara peteroli anyura mu muhora wa Hormuz.

Ibi bikorwa bya gisirikare bikomeje guhungabanya amasezerano y’agahenge hagati y’Ibihugu byombi ndetse Ingabo za Iran zatangaje ko zarashe zikoresheje   misile na drone   ku birindiro bikomeye bya Amerika biri muri ibyo bihugu.

Impuruza z’ibitero byo mu kirere zasakaye muri Bahrain na Kuwait, mu gihe igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko ubwirinzi bwacyo bwo mu kirere bwahanganye  n’ibitero bya misile na drones by’abanzi.

Nubwo ntakiratangazwa n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ibyo bitero ariko mbere yuko bigabwa Amerika yari yagabye ibitero muri Iran no ku bwato butatu butwara peteroli bunyura mu muhora wa Hormuz.

Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, (CENTCOM) zatangaje ko ibyo bitero byari bigamije kurasa ubwato buto burenga 60 bw’Ingabo zidasanzwe za Iran no guha Iran igihano gikomeye kubera ibitero yagabye mu nyanja.

Itangazo ryashyizwe hanze na  CENTCOM, ryagaragaje ko ibitero bya Iran ari ukurenga ku masezerano y’agahenge mu buryo bweruye kandi ibyo biteza akaga ndetse bikanahungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wo gutabarana, NATO, Mark Rutte ku wa 07 Nyakanga yavuze ko ibitero Amerika yagabye kuri Iran byari ngombwa kandi bikenewe cyane.

Yagize ati: “Iyo hari agahenge ariko Iran ikaba ikomeje kukarengaho mbona ari ingenzi cyane ko Amerika ibisubizanya imbaraga.”

Ku rundi ruhande ariko Iran yamaganye ibitero bya Amerika ivuga ko ari ibikorwa by’ubushotoranyi, iburira ko itazemera ko Amerika yivanga mu micungire y’inzira y’amato anyura muri Hormuz.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27