Ingabo za Sudani zagabye igitero kuri RSF

Ingabo za Sudani zagabye igitero kuri RSF

Igisirikare cya Sudani cyagabye igitero gikomeye ku birindiro by’umutwe witwara gisirikare (Rapid Support Forces,RSF), mu murwa mukuru Khartoum na Bahri mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Kuri uyu wa Kane, ni bwo Ingabo z’Igihugu zazindutse zirasa ku birindiro bya RSF nyuma y’amakimbirane amaze igihe uyu mutwe uharanira ko habaho gusaranganya ubutegetsi.

BBC yatangaje ko iki gitero kibaye mbere gato y’uko Umugaba w’ingabo za Sudan Gen Abdel Fattah al-Burhan ageza ijambo ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Mu cyumweru gishize ni bwo Ingabo za Leta ya Sudani zatangaje ko zafunguye ibiganiro na RSF, nyuma yuko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden, ahamagariye impande zombi kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Umuyobozi w’Ingabo, Abdel Fattah al-Burhan, ku wa 18 uku kwezi yatangaje ko Guverinoma ya Sudani ikomeje gufata ingamba   zigamije guhagarika intambara, ndetse umunsi wakurikiye byongeye gushimangirwa n’umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo.

Abarenga 150 000 barishwe mu gihe abandi barenga   miliyoni 10 bavuye mu byabo.

Kuva iyi ntambara yatangira RSF igenzura hafi umujyi wose ndetse kuri uyu wa Kane ni nkaho ari bwo bwa mbere Guverinoma ishyize ingufu mu gushaka kwigarurira agace kafashwe n’uyu mutwe.

Umuryango w’Abibumbye wasabye ko hajyaho ingamba zo kurinda abaturage no guhagarika imirwano nubwo intambara ikomeye ahanini ibera mu duce dutuwe n’abasivili.

Ejo ku wa Gatatu, Umuryango w’abibumbye wagaragaje ko imirwano ihoraho muri iki gihugu yahungabanyije benshi ndetse abandi bahungira mu bindi bihugu.

Hari ubwoba ko Sudani izakomeza kwibasirwa n’ikibazo cy’inzara kuko abaturage batigeze bahinga ndetse  hashobora no kubaho Jenoside ikorewe abatari Abarabu mu Burengerazuba bwa Darfur.

Icyorezo cya kolera nacyo gikomeje kwiyongera mu gihugu hose aho abarenga 430 bapfuye bazize iyi ndwara kandi ko kwivuza mu turere twibasiwe n’intambara bigoye nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ejo ku wa Gatatu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27