Impanuro za Polisi nyuma y’impanuka yahitanye 6 i Kigali

Impanuro za Polisi nyuma y’impanuka yahitanye 6 i Kigali

Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abashoferi zo kujya babanza kugenzura imodoka bagiye gutwara mbere yo gutangira urugendo, kabone nubwo yaba ifite icyangombwa cy’ubuziranenge, bakabanza gukosora ikosa iryo ari ryo ryose rishobora gutera impanuka.

Byagarutsweho na Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, nyuma y’impanuka yahitanye abantu batandatu, abandi bane barakomereka mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba mu Karere ka Nyarugenge ku Cyumweru, taliki 23 Ukwakira.

Yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabuze feri ubwo yamanukaga iva Yamaha yerekeza ku Kinamba ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

Yagize ati:” Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite nimero RAD 421E, yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu Mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igonga indi modoka y’ivatiri mbere y’uko ihanuka munsi y’ikiraro. Abaganga bahise bahagera batangira kwita ku nkomere.”

Ku bw’amahirwe make, abantu batandatu barimo n’uwari utwaye iyo kamyo n’abanyamaguru barimo abana babiri bitabye Imana. Imirambo yabo yamaze kugezwa ku bitaro bya Kacyiru.

Yakomeje agira ati:” Abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka nabo bajyanywe kwa muganga aho barimo gukurikiranirwa hafi.”

N’ubwo byagaragaye ko iyi kamyo yari ifite icyemezo cy’ubuziranenge ndetse n’akaringanizamuvuduko (speed governor), SSP Irere yagiriye inama abashoferi iteka kujya bagenzura imiterere y’ibinyabiziga byabo mbere yo guhaguruka,  bakabanza bagakosora ikosa iryo ari ryo ryose babona rishobora guteza impanuka yahitana ubuzima bw’abantu ikanangiza ibikorwa remezo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27