Ikinyabupfura, ubunyakuri no kwitanga bigeza kure- Minisitiri Gatabazi

Ikinyabupfura, ubunyakuri no kwitanga bigeza kure- Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake ko kugira ikinyabupfura, kuba umunyakuri no kwitanga bigeza umuntu kure, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu kibaha.

Yabigarutseho ku wa Mbere, aha impanuro urubyiruko rw’abakorerabushake rusaga 400 rwaturutse mu Mujyi wa Kigali rwahuriye mu mahugurwa y’iminsi itanu ari kubera Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Kugira ikinyabupfura, kuba umunyakuri, kwitanga bigeza umuntu kure, turabasaba gusakaza umuco w’ubunyangamugayo.”

Yakomeje ashimira uru rubyiruko rwahisemo gukorera ubushake, anibutsa ko inshingano biyemeje gukora atari ibikorwa by’abadafite akazi, ahubwo ari ibikorwa buri wese ukunda Igihugu ajyamo, yifuza impinduka nziza adategereje ibihembo.

Ati “Naho kuvuga urubyiruko rw’abakorerabushake rw’abashomeri gusa, ntabwo ari byo. Yaba ari urubyiruko rushakisha imibereho, Muri abantu bagamije kuzana ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite birimo n’ibyanyu.”

Yanasabye urwo rubyiruko kwita ku bumenyi bazahabwa mu minsi itanu no kuzabugeza no ku bandi ruhagarariye, kugira intego no kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye Igihugu kigenda kibaha kugira ngo biteze imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Umujyi ari ingenzi kandi ko bagiye kongera ubufatanye kugira ngo uru rubyiruko runafashe abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo muri bimwe mu bikorwa bya Leta.

Yasabye uru rubyiruko kuvoma ubwenge no kwigira ku bantu batandukanye batoranyirijwe kuza kubaha ibiganiro muri ayo mahugurwa, agira ati: “Ndangira ngo na none murebe abantu batoranyijwe kuzaza kubaha ibiganiro, uretse kubavomamo ubwenge ariko mugire n’icyo mubigiraho cyo gukora kuko bafite byinshi byabafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

Uru rubyiruko rurimo guhugurwa ruvuga ko rwiteguye kungukira ubumenyi bwinshi muri aya mahugurwa, rukaba ruzanakora ibishoboka byose kugira ngo ubwo bumenyi busangizwe n’abandi babazengurutse aho batuye n’abo bahura na bo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27