Igikombe cy’Amahoro: Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma isezereye Gorilla FC

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize amezi 4
Image

Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura, iyisezerera ku gitego cyo hanze (1-1), ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26. ‎Uyu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026. ‎Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

‎Ni umukino watangiye wegeranye cyane umupira ukinirwa cyane hagati mu kibuga, bituma n’uburyo bwo kurema igitego buba buke ku mpande zombi. ‎Mu minota 15, Rayon Sports yihariye umupira hagati mu kibuga harimo ishoti Ndikumana Asman yateye ari mu rubuga rw’amahina rinyura ku ruhande gato rw’izamu rya Gorilla FC.

‎Mu minota wa 30, umukino warimo ihangana rikomeye abakinnyi ku mpande zombi bakora amakosa menshi mu kibuga hagati. ‎Ku munota wa 41, Gorilla FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira Nduwimana Frank yateye ari mu rubuga rw’amahina, usanga Nshimiyimana Emmanuel Kabange awushyira muri koruneri itagize icyo itanga. ‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

‎Rayon Sports yakomeje gusatira cyane mu igice cya kabiri harimo umupira Nshimiyimana Emmanuel Kabange yahinduye mu rubuga rw’amahina, usanga Tambwe Gloire wakinnye ujya hanze y’izamu. ‎Mu minota 65, iyi kipe yakomeje gukina neza ishaka gufungura amazamu, ariko abakinnyi bayo basatira bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu.

‎Ku munota wa 69, amakipe yombi yakoze impinduka Mugisha Didier asimburwa na Sindi Paul Jesus ku ruhande rwa Rayon Sports, mu gihe Karenzo Alex yasimbuye Nduwimana Frank kuri Gorilla FC. ‎Iminota 10 ya nyuma yarazwe no gusatira cyane kwa Gorilla FC yafashe igitego cyari kuyifasha kugera ku mukino wa nyuma ariko ubwugarizi n’umunyezamu ba Rayon Sports bihagararaho.

‎Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, Rayon Sports iyisezerera ku gitego cyo hanze (1-1) igera ku mukino wa nyuma. ‎Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa iheruka kwegukana mu 2023.

‎Undi mukino wa 1/2 wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu, uzahuza APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1 mu mukino ubanza. ‎Umukino wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka uzakinwa ku wa 23 Gicurasi 2026 mu gihe umwanya wa gatatu uzakinirwa ku wa 22 Gicurasi.

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE