Icyiciro cya 2 cy’Ikigega Nzahurabukungu cyashowemo miliyari 250 Frw

Icyiciro cya 2 cy’Ikigega Nzahurabukungu cyashowemo miliyari 250 Frw

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu (ERF) Guverinoma y’u Rwanda yashoyemo akayabo ka miliyoni 250 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 250.

Iki cyiciro kije kunga mu cya mbere cyatangijwe muri Kamena 2020 hagamijwe guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu bw’Igihugu.

Umwihariko w’iki cyiciro cya kabiri, ni uko hazibandwa ku gufasha abafite imishinga y’ishoramari mishya, cyane cyane abashaka kwagura ishoramari badasanganywe kugira ngo gikomeze gushyigikira izahuka ry’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yavuze ko icyiciro cya mbere cy’iki kigega cyagize uruhare rukomeye mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda nyuma y’uko bwari bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yanavuze ko icyo kigega ari na cyo cyafashije Guverinoma y’u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST). Ati: “Imwe mu ntego twihaye muri gahunda ya NST1 ni ukurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera ndetse no ku bumenyi, no ku mutungo kamere w’igihugu cyacu.

Yakomeje asobanura uburyo ubukungu bw’u Rwanda bwazahutse mu mwaka ushize wa 2021, aho Umusaruro Mbumbe w’Igihugu wiyongereye ku kigero cya 10.9% mu gihe mu mwaka wabanje wari wageze munsi ya zero.

Yavuze ko gahunda zo kuzahura ubukungu zamaze gutanga umusaruro ushimishije. Ati: “Muri uyu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 6% kandi ibyo tukaba duteganya ko bizakomeza mu myaka iri imbere.”

Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyiraho ingamba zifasha mu rugendo rwo kuzahura ubukungu bw’Igihugu no korohereza abaturarwanda mu mibereho yabo.

Kuva Ikigega ERF cyashyirwaho, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kucyagura ku buryo amafaranga asaga miliyoni 100 cyatangiranye yasaranganyijwe mu byiciro by’ishoramari bitandukanye, uhereye kuri bine by’ubucuruzi binini kugeza ku byiciro bitoya.

Amafaranga yashyizwe muri iki kigega yitezweho gukomeza gufasha mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko iki cyiciro cya kabiri kirimo milliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda yagenewe guhabwa abacuruzi bato n’abaciriritse ngo bayakoreshe mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27