Iburengerazuba: Ubukangurambaga bwa ‘Menya RFL’ bwitezweho umusaruro

Iburengerazuba: Ubukangurambaga bwa ‘Menya RFL’ bwitezweho umusaruro

Byakugora kunyumvisha ko aho utuye utarumva umusore cyangwa umugabo wihakana umwana yabyaye. Inkuru y’umusore wasambanyije umwana akabihakana si nshya kuri wowe usoma iyi nkuru.

Mu myaka ishize byari byoroshye ko uwagizweho ingaruka zo gusambanywa ari muto cyangwa guterwa inda, abura ubutabera.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Uroge magazi, amazi si ya yandi.

Umuhanzi Intore Tuyisenge, we yararirimbye ati “RFL ni igisubizo mu butabera gahorane inganji […]”.

Mu butumwa akunze gutanga mbere yo kuririmba mu bukangurambaga ‘Menya RFL’ bwatangijwe n’ubuyobozi bwa RFL, avuga ko RFL ari igisubizo mu butabera aho abasore bateraga inda abakobwa nyuma bakabihakana.

Zimwe muri serivisi zitangwa na RFL, harimo iyo gupima uturemangingo ndangasano (ADN) kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze k’uwagizweho ingaruka (Victim), ndetse hanakurweho urujijo ku bahakana abo babyaye cyangwa ukekwaho gusambanya ku gahato.

Uretse serivisi zo gupima uturemangingo ndangasano kimwe n’izindi serivisi RFL itanga, hari izindi ibihugu biza gusaba mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL) buvuga ko hari serivisi butanga amahanga yatangiye kuza gusaba mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa, yagize ati “Serivisi y’uturemangingo ndasano ibihugu bigera ku icumi byose biza kuyisaba.

Hari na serivisi yo gupima inyandiko mpimbano zibazwaho cyangwa zishidikanywaho, iyo na yo ni serivisi ibyo bihugu bisaba hano mu Rwanda”.

Akomeza avuga ko hari serivisi zigiye kujya zitangwa na RFL, zirimo izo gupima imibiri y’abantu bapfuye uhereye ku menyo ndetse n’amagufwa, bityo ngo ukaba wamenya igihe umuntu yapfiriye.

Ati “Iyi ni serivisi itari isanzwe imenyerewe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, asobanura ko RFL bari bayizi mu Ntara y’Iburengerazuba kubera ubufasha iha abaturage.

Avuga ko ubukangurambaga bwa RFL buzatuma abaturage bayimenya birenze uko byari bisanzwe.

Ati “Ubukangurambaga buratuma abaturage bacu bamenya RFL ndetse na serivisi itanga ku buryo burenze ubwari busanzwe, na cyane ko ubu bukangurambaga bwahereye ku bayobozi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, avuga ko abaturage bamenye RFL byagira uruhare mu kugabanya ibyaha bikorwa.

Ati “Icyo mbona buno bukangurambaga bukozwe neza mu baturage byanadufasha kugabanya ibyaha bigenda bikorwa kubera ko abaturage barushaho kumenya ko aho yakorera icyaha hose, bashobora guhita bacukumbura ibimenyetso mu gihe we yibwiraga ko ibyo bimenyetso bitamenyekana”.

Byitezwe ko ubukangurambaga ‘Menya RFL’ kuri uyu wa Gatatu bukomereza mu Mujyi wa Kigali.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27