Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse  

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse  

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, rivuga ko ibiciro bishya byavuguruwe bitangira gukurikizwa uhereye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza Saa Sita (12h00).

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu habaho ibiciro bishya bya Peteroli na Mazutu aho Litiro ya Lisansi itagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,639.

Yagize ati “Nkuko tubizi byari biri ku 1,822 Frw, ni ukuvuga ngo ni igabanuka ry’amafaranga 183 kuri litiro, ikaba ari inkuru nziza cyane twishimiye”.

Ni mu gihe igiciro cya Mazutu kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,635 kuri Litiro.

Ni igabanuka ry’amafaranga 27 kuri litiro hashingiwe ku biro byari bisanzweho.

Iri hinduka ry’ibiciro ngo rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27