Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza
Ian Kagame, ubanza uhereye ibumoso, ari kumwe na mugenzi we bakomezanyije amasomo y'ubuyobozi mu bya gisirikare muri Kaminuza ya Sandhurst mu Bwongereza

Ian Kagame, umuhungu wa gatatu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, agiye gusoza amasomo ya gisirikare muri Kaminuza ya Gisirikare ya Sandhurst (Royal Military Academy Sandhurst/RMAS), yubatse ibigwi mu Bwongereza no ku Isi.

Iyo nkuru yamenyekanye ubwo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda Lt Muhoozi Kainerugaba yifurizaga ishya n’ihirwe Ian Kagame uri hafi gusoza amasomo muri iryo shuri na we yakoreyemo imyitozo ya gisirikare mu mu mwaka wa 1999-2000.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yagize ati: “Reka nifurize ishya n’ihirwe murumuna wanjye, Officer Cadet Ian Kagame uri hafi gusoza buri somo mu masomo agoye atangirwa i Sandhurst. Bitandukanye na bakuru bacu twasanze mu gisirikare ubwo twasozaga amasomo, urungano rwacu rwishimiye kwakira abakiri bato bose.”

RMAS ishuri ritoza abasirikare bakuru bose bo mu ngabo z’u Bwongereza, by’umwihariko ingabo z’ibwami, aho bongererwa ubumenyi mu bya gisirikare cyane cyane mu bijyanye no gufata inshingano zo kuyobora ingabo.

Mu gihe cy’amahugurwa ya gisirikare atangirwa muri iryo shuri. Abategurirwa kuba Abofisiye bigishwa kubaho bagendera ku ntego nyamukuru y’iryo shuri igira iti: “Gukorera Igihugu nk’Umuyobozi.”

Ibindi bihugu byohereza abasirikare babyo gutorezwa muri RMAS kubera ko ari ishuri ryaciye agahigo mu gutanga amasomo y’ubuyobozi mu bya gisirikare y’intangarugero ku Isi yose.

Mbere yo kwemererwa kwakirwa muri iryo shuri, umukandida abanza guhabwa isuzuma ryo kubazwa ryiswe Army Officer Selection Board (AOSB), uretse ko umuntu wese wemerewe kubazwa bitamuhesha uburenganzira bwo kwinjira mu Ngabo z’u Bwongereza.

Amasuzuma ya AOSB abera ahitwa Westbury hafi ya Warminster, ikigo gitanga ayo mabazwa kikaba bikorana bya hafi na RMAS mu gutegura uburyo bunoze bwo gutoranya abasirikare bemererwa guhabwa amahugurwa muri iyo kaminuza.

Ian Kagame agiye gusoza amasomo ya gisirikare mu gihe mu mwaka wa 2019 na bwo yari mu banyeshuri 38 basoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’Icungamutungo muri Kaminuza yitiriwe Williams (Williams College) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).

Ian Kagame mu mwaka wa 2019, ubwo yasozaga amasomo ya Master’s
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27