Hunde Walter yakuye kandidatire mu matora ya FERWAFA

Hunde Walter yakuye kandidatire mu matora ya FERWAFA

Hunde Rubegesa Walter wari wiyamamaje kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), we n’itsinda rye bakuyemo kandidatire yabo kubera kutabona ibyangombwa bihagije bibemerera kwiyamamaza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ni bwo byari biteganyijwe ko kandidatire z’abakandida biyamamarije ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora ataha zemezwa.

Hunde Rubegesa Walter wahoze ari Perezida wa Rugende FC y’umwe mu bari biyamamaje gusa uyu mugabo yatuguranye, avuga ko  yakuyemo kandidatire ye.

Mu itangazo Hunde yashyize hanze yavuze ko impamvu yatumye atiyamamariza uyu mwanya ari ukubera kutuzuza ibisabwa kugira ngo we n’abo bari kumwe babe bakwiyamamariza kuyobora FERWAFA.

Ati: “Nyuma y’imbogamizi twahuye na zo mu gushaka ibyangombwa bikenewe muri aya matora, ubwanjye n’abo twiyamamazanya dusanze nta burangare buri wese yabigizemo, twarabikoreye igihe ariko imbogamizi zikadukurikirana. Dufashe umwanzuro wo kwikura mu matora ya FERWAFA.”

Uyu mugabo yari kuziyamamazanya na benshi mu bari muri Komite icyuye igihe yari iyobowe na Munyantwali Alphonse, utarongeye kwifuza kuyobora iri shyirahamwe.

Abo barimo Munyankaka Ancille wari ushinzwe umupira w’abagore, Ngendahayo Vedaste ushinzwe Amakipe y’Igihugu, Rurangirwa Louis ushinzwe Umutekano n’abandi.

Umwanzuro w’iri tsinda watumye Shema Ngoga Fabrice wifuje kuyobora iri shyirahamwe aziyamamaza wenyine, bimuha amahirwe menshi yo kuriyobora mu myaka ine iri imbere mu matora ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025.

Hunde Rubegesa Walter yakuye kandidatire ye mu matora ya Perezida wa FERWAFA bitewe no kutabona ibyangombwa bikenewe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27