Handball: U Rwanda mu itsinda rya Algeria na Nigeria mu Gikombe cya Afurika

Handball: U Rwanda mu itsinda rya Algeria na Nigeria mu Gikombe cya Afurika

Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abagabo yisanze mu itsinda rya mbere hamwe na Algeria, Nigeria na Zambia mu Gikombe cya Afurika, giteganyijwe kuzabera i Kigali hagati y’itariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.

Iyi tombola igaragaza uko ibihugu 16 bizakina iri rushanwa, bigabanyije mu matsinda 4 yabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025. 

Iki gikombe cya Afurika kigiye gukinwa ku nshuro yacyo ya 27 kizitabirwa n’amakipe 16 arimo u Rwanda, Misiri, Algeria, Cape Verde, GuInea, Maroc, Angola, Nigeria, Cameroun, Gabon, Congo Brazzaville, Benin, Kenya, Zambia na Uganda.

U Rwanda rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya kabiri nyuma ya 2024 mu Misiri rwashyizwe mu Itsinda rya mbere ‘A’ hamwe na Algeria, Nigeria na Zambia. Itsinda rya kabiri ririmo Misiri ifite igikombe giheruka, Angola, Gabon na Uganda. 

Itsinda rya gatatu ririmo Tunisia, Guinea, Cameroun na Kenya mu gihe itsinda rya kane ririmo Cape Verde, Maroc, Congo Brazzaville na Benin. 

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina, ari na wo ufungura irushanwa, ruzawuhuriramo na Zambia tariki ya 21 Mutarama 2026.

Si ubwa mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa nyafurika rikomeye muri uyu mukino kuko habereye irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’abatarengeje 18 mu 2022.

Igikombe kizahatanirwa ku nshuro ya 27
U Rwanda rwisanze mu Itsina rimwe na Algeria, Nigeria na Zambia mu Gikombe cya Afurika cya Handball kizabera i Kigal
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27