Handball: Amakipe y’u Rwanda yageze muri ½ mu irushanwa ry’Akarere

Handball: Amakipe y’u Rwanda yageze muri ½ mu irushanwa ry’Akarere

Amakipe y’u Rwanda y’Abasore batarengeje imyaka 18 na 20 mu mukino wa Handball yageze muri 1/2 cya “IHF Trophy Zone V” ikomeje kubera muri Ethiopia.

Iyi mikino ya nyuma y’amatsinda yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gicurasi 2024 i Addis Ababa.

Ikipe y’Igihugu y’Abahungu batarengeje imyaka 20 yabigezeho nyuma yo gutsinda iy’u Burundi ibitego 38 kuri 25, bityo isoza imikino y’itsinda rya mbere iyoboye.

Ni umukino u Rwanda rwakinnye neza kuko yasoje igice cya mbere iyoboye umukino n’ibitego 19 kuri 11. Mu gice cya kabiri iyi kipe yongereye ikinyuranyo, umukino urangira yegukanye umukino ku bitego 38 kuri 25 by’u Burundi.

Indi kipe yitwaye neza n’iy’abatarengeje imyaka 18 yanganyije n’iya Ethiopia ibitego 29-29 iyobora itsinda inagere muri ½.

Iyi kipe izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024 ikina na Kenya.

Iri rushanwa ni rimwe mu marushanwa ahira amakipe y’u Rwanda kuko mu 2022, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yaryegukanye itsinze iya Uganda ibitego 39-37.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27