Handball: Amakipe y’U Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Akarere

Handball: Amakipe y’U Rwanda yageze ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’Akarere

Amakipe y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 na 20 mu mukino wa Handball yageze ku mukino wa nyuma “IHF Trophy Zone V” ikomeje kubera muri Ethiopia.

Iyi mikino ya ½ yabaye kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024 i Addis Ababa.

Ikipe y’igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 babigezeho nyuma yo gutsinda Kenya ibitego 27-24, aho izahura na Ethiopia.  

Indi kipe yitwaye neza n’iy’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Ethiopia bigoranye ibitego 29-28, ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma izakinamo na Uganda yatsinze u Burundi ibitego 43-29.

Iyi mikino ya nyuma mu byiciro byombi iteganyijwe ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Iri rushanwa ni rimwe murihira amakipe y’u Rwanda kuko mu 2022, Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 yaryegukanye itsinze iya Uganda ibitego 39-37.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Bolingo

Muraho neza ndashaka kubasaba ubufasha

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27