Hakenewe kubaka igihugu gishingiye ku bumenyingiro – Umukunzi

Hakenewe kubaka igihugu gishingiye ku bumenyingiro – Umukunzi
Umukunzi Paul , Umuyobozi wa TVET Board

Umuyobozi w’Ikigo cyigihugu gishinzwe Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro (RTB) Ing. Umukunzi Paul, yakebuye abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ashimangira ko hakenewe kubaka igihugu gishingiye ku bumenyingiro.

Yabitangaje mu nama iki kigo cyagiranye n’abayobozi 492 b’ibigo bya TVET mu Rwanda, yari igamije gusobanurira aba bayobozi ‘Programs’ nshya zizajya zigishwa mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools).

Mu gutangiza iyi nama, Hon Claudette Irere, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ICT na TVET yavuze ko abayobozi b’ibigo bya TVET bitezweho uruhare runini mu gutuma abanyeshuri bagana aya mashuri bayasohokamo bafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo no guhindura imyumvire y’ababyeyi.

Umuyobozi mukuru wa RTB Paul Umukunzi yashimiye abayobozi b’amashuri bitabiriye iyi nama avuga uyu ari umunsi w’amateka kandi w’agacirio kuko ari bwo babashije guhurira hamwe bose.

Ati “Iki gikorwa kije cyunganira ibindi bimaze iminsi bibera hirya no hino mu gihugu byose bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwitabira amashuri ya Tekiniki no kumva neza uruhare aya mashuri afite mu guteza igihugu imbere.”

Ubuyobozi bw’kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), butangaza ko mu mashuri ya TSS bagiye gutangira kwiga muri gahunda (Programs) zivuguruye, zizatanga amahirwe ku bashaka gukomeza kaminuza yaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

RTB ivuga ko impamvu yo kuvugurura gahunda ari uko bagira ngo bazihuze n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kuko hari ibitaragendaga neza mu zakoreshwaga mbere, ibyo byose bigasaba ubushobozi bwisumbuye akaba ari yo mpamvu Leta yongereye amafaranga akoreshwa muri ayo mashuri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27