Guverineri wa Cabo Delgado yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda

Guverineri wa Cabo Delgado yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda

Ku wa Gatandatu taliki ya 30 Mata 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo guhashya ibyihebe no kugarura amahoro muri iyo Ntara iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Intara ya Cabo Delgado, yamaze imyaka isaga ine yarigaruriwe n’ibyihebe, bigendera ku matwara ya Al Shabaab, kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo Leta y’icyo Gihugu yitabazaga u Rwanda.

Guverineri Valige Tauabo yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ku biro by’ubuyobozi bya Chai, mu gihe urugamba rwo guhashya burundu ibyo byihebe rugikomeje ku bufatanye bw’Inzego z’umutekano za Mozambique n’ingabo zoherejwe na COMESA (SAMIM).

Yakiriwe n’Umuyobozi w’Itsinda njyarugamba rihuriweho n’u Rwanda na Mozambique (TF BG) Comd, Brig Gen Pascal Muhizi, ari na we wanamusobanuriye uko umutekano uhagaze i Chai mu Karere ka Macomia.

Mu ijambo rye, Guverineri Valige Tauabo yashimye umurimo ukomeje gukorwa n’ingabo zihuriweho mu kurwanya  ibyihebe bya Al Shabaab muri Cabo Delgado. Yavuze ko bimaze kugaragara ko umutekano w’Intara umaze gusubira ku murongo.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zafashe inshingano zo gukurikira ibyihebe mu Karere ka Macomia guhera taliki ya 30 Werurwe 2022, zikaba zari zigiye gufatanya n’Ingabo za SAMIM n’iza Mozambique (FADM)  nyuma y’igihe gito cyari gishize bagiranye inama zigamije guhuza ibikorwa zabereye i Mocímboa da Praia na Pemba.

Kuri ubu inzego z’umutekano z’u Rwanda zirakorera by’umwihariko mu Mujyi wa Macomia no ku biro by’Akarere bya Chai, tumwe mu duce twangijwe cyane n’ibitero by’ibyihebe.

Kuva inzego z’umutekano z’u Rwanda zahagera bivugwa ko umubare w’ibibitero by’ibyihebe i Macomia, yabanje kuba mu nshingano za SAMIM, byagabanyutse cyane.

Bivugwa ko abayobozi b’Akarere ka Macomia batangiye gutahuka ndetse n’ibiro bakoreramo byatangiye gufungurwa mu myiteguro yo guha abaturage serivisi. Ni mu gihe kandi abarimu na bo bakomeje kugaruka muri ako Karere, aho ibigo 10 by’amashuri abanza ndetse n’ishuri rimwe ryisumbuye ubu yatangiye gukora.

Guverineri Valige Tauabo ahamya ko abaturage bose bo muri iyi Ntara bazaba basubiye mu byabo mu gihe cya vuba.

Inzego z’umutekano zihuriweho n’u Rwanda na Mozambique zabanje guhabwa inshingano zo gucunga umutekano wo mu Majyaruguru w’Uruzi rwa Messalo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia twari indiri zikomeye z’ibyihebe.

Intara ya Cabo Delgado ifite Uturere 16 ariko utwibasiwe cyane n’iterabwoba ni Palma, Mocimboa da Praia, Mueda, Mocamia, Muidumbe na Nangade.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27