Gorilla FC yatandukanye n’umutoza Gatera Mousa n’abamwungirije

Gorilla FC yatandukanye n’umutoza Gatera Mousa n’abamwungirije

Ikipe ya Gorilla FC yatandukanye n’umutoza Gatera Mousa n’abamwungirije, nyuma yo kumara imikino itanu yikurikiranya nta ntsinzi babona muri Shampiyona.

Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Gorilla FC yavuze ko ku bwumvikane bw’impande zombi batandukanye n’umutoza Gatera Mousa n’abamwungirije.”

Iti: “Ku bwumvikane bw’impande zombi twatandukanye na Gatera Mousa wari Umutoza mukuru, Kalisa Francois wari Umutoza wungirije na Manirakiza Gervais Umutoza ushizwe kongera imbaraga abakinnyi tubifurije amahirwe masa.”

Iki cyemezo cyo gutandukana na we kije nyuma yaho iyi kipe itsinzwe na Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Gorilla FC yari yatangiye nabi Shampiyona aho yakinnye imikino irindwi ya mbere itarabona intsinzi, yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 ku munsi wa munani tariki 22 Ukwakira 2023 ari na bwo yabonye amanota atatu ya mbere.

No mu gice cya kabiri cya shampiyona Gorilla FC yakomje kwitwara nabi ku buryo kugeza ubu mu mikino itanu nta ntsinzi, iheruka gutsinda tariki 13 Mutarama 2024 itsinda Etincelles Ibitego 2-1.

Kugeza ku munsi wa 21 wa Shampiyona, Gorilla FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 21 inganya na Etincelles FC hamwe na Bugesera FC, ikarusha amanota umunani Etoile de l’Est ya nyuma n’amanota 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27