Gaza: Isiraheli yishe abantu 90 nyuma y’umusirikare wayo wishwe na Hamas

Gaza: Isiraheli yishe abantu 90 nyuma y’umusirikare wayo wishwe na Hamas
Ibitero bya Isiraheli muri Gaza byagabwe ku ngo z'abaturage bihitana 90

Abanyepalestina 90 baguye mu bitero bya Isiraheli byibasiye Gaza ku mugoroba wo ku wa 28 Ukwakira 2025, nyuma yo gushinja Hamas kwica umusirikare wayo.

Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zagabye ibitero mu bice birimo abagizi ba nabi mu rwego rwo kwihimura ku byo zise kwica amasezerano y’agahenge yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli Israel Katz ashinja Hamas kuba nyirabayazana w’igitero cyagabwe muri Gaza cyaguyemo umusirikare wayo, avuga ko Hamas yishe amasezerano yo gutanga imibiri y’abantu bayo yafashe bugwate.

Hamas yavuze ko ntaho ihuriye n’icyo gitero kandi ikomeje kubahirizwa amasezerano y’agahenge.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ku mugoroba wo ku wa Kabiri yavuze ko yategetse ingabo kugaba  ibitero bikomeye muri Gaza nubwo hatasobanuwe impamvu.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu IDF yatangaje ko umusirikare wayo, Yona Efraim Feldbaum, yapfuye kandi byatewe n’igitero Hamas yagabye mu Mujyi wa Rafah.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ntanakimwe kizahungabanya agahenge, ariko yongeraho ko Isiraheli  ifite uburenganzira bwo kwihorera igihe abasirikare bayo bagabweho ibitero.

Ibitero bya Isiraheli  byibasiye ingo, amashuri n’amacumbi aho ababibonye bavuze ko ibisasu byinshi byaturikiye mu duce dutuwe.

Itsinda ry’ubutabazi ryahagobotse ryihutisha abakomeretse kwa muganga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27