Gatsibo: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu anorozwa inka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwashyikirije inzu ndetse n’inka umuturage witwa Kabengera Francois warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ashima igikorwa cyiza akorewe akaba avuga ko bigiye gutuma imibereho ye iba myiza, dore ko inzu yabagamo yendaga kumugwira kandi ishaje cyane.
Kabengera ufite umuryango w’abantu 7, asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagasambu Akagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi avuga ko atari yorohewe n’imibereho yabagamo adafite icumbi riboneye.
Ati: “Nari ndemerewe cyane kuko nari mu nzu igiye kungwaho kuko nta bushobozi bwo kuyisanira nari mfite. Twari ahantu habi njye n’umuryango wanjye. Mu gihe cy’imvura twanyagirwaga ndetse ntidusinzire kuko twagiraga impungenge ko yatugwira. Ubuyobozi bwajyaga buduhumuriza butwizeza ko isaha n’isaha ubushobozi bubobetse twakubakirwa.”
Uyu muturage agaragaza ibyishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa inzu irimo ibikoresho, ifite ubwiherero n’igikoni. Uwo muturage kandi yanorojwe inka yo kugira ngo ikomeze kumukenura.
Ati: “Biragoye kubyakira kuko ibyo nakorewe ni ibitangaza. Nubakiwe ndatekeshwa, mbese nagizwe umuntu ushyitse kuko guhabwa inzu nk’iyi, urugo rutagiraga inka ngahita norozwa binyibagije ingorane nyinshi nagiye nyuramo.”
Akomeza agira ati: “Mfite icyizere ko imibereho yanjye igiye kuba myiza cyane, yaba mu gutaha heza ndetse no kubona amata umuryango ukagira imirire myiza. Ikindi ni uko iyi nka izatuma tubona ifumbire ahantu hato dufite tukahafumbira bityo umusaruro ukiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bigamije gufasha abakiri mu mibereho mibi kuyivamo.
Ati: “Ni ibikorwa dushyira mu mihigo yacu ya buri mwaka aho tugenda twubakira abagenerwabikorwa bacu bitewe n’ubushobozi buhari. Dushima kandi abafatanyabikorwa badufasha muri iki gikorwa gituma hari aho abaturage bacu bava bakagira n’aho bagera. Uyu muturage rero uhawe inzu akanorozwa inka turamusaba guhera kuri uyu musingi agakora aharanira kwigira.”
Sibomana Jean Nepomscene, Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), mu Karere ka Gatsibo ashima intambwe iterwa mu kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yanavuze ko muri aka karere bagifite abagikeneye gusanirwa inzu kandi ko hari icyizere ko bizagerwaho.


