Gatabazi yashimiye Perezida Kagame wabibukije gusigasira Ubunyarwanda

Gatabazi yashimiye Perezida Kagame wabibukije gusigasira Ubunyarwanda

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wabatumiye akabaha impanuro ndetse akanabibutsa umurongo Abanyarwanda bahisemo wo kubakira Igihugu ku Bunyarwanda. 

Ni nyuma y’aho Gatabazi yumvikanye mu bantu batumiwe mu birori byo kwimika Umutware w’Abakono, imihango inyuranyije na gahunda ya Ndi Umunyarwanda ari na yo sano ikomeye ihuza Abanyarwanda bose. 

Ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze taliki ya 9 Nyakanga 2023. 

Umuryango w’Ubumwe bw’Abanyarwanda FPR Inkotanyi wamaganye ibyo birori ugaragaza ko atari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. 

Nyuma y’aho byavuzwe ko Gatabazi n’abandi bayobozi bari batumiwe muri ibyo biriro ari bwo bahamagajwe bakaganirizwa. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Nyakanga, ni bwo Gatabazi yazindutse yandika ku mbuga nkoranyambaga ashima ko yongeye guhabwa imbabazi. 

Yagize ati: “Mwarakoze Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka Igihugu gishingiye ku Bunyarwanda (National Identity) tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda (RwandanSpirit) yo Sano muzi iduhuza twese.”

Yakomeje agira ati: “Nyakubahwa Perezida Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzahanira kandi  no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko. Imana iguhe umugisha utagabanyije.”

Nyuma yo kwandika ubwo butumwa, abantu bakomeje gutanga ubutumwa bamushima ko amenya ko yakosheje akabisabira imbabazi, ariko abandi bo bakanenga ko buri gihe atari we ukwiye guhora asaba imbabazi. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27