Gasogi United na Gorilla zatangiranye itsinzi muri Shampiyona

Gasogi United na Gorilla zatangiranye itsinzi muri Shampiyona

Igitego cya Mugunga Yves cyo ku munota wa gatandatu w’inyongera cyahesheje intsinzi Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona yatsinzemo Vision FC igitego 1-0.

Uyu mukino wabaye Kuri uyu wa Kane tariki 15 Kanama 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Wari umukino wa mbere Vision FC ikinnye nyuma yo kızamuka mu cyikiro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Muri uyu mukino Gorilla FC yatangiye umukino yiharira cyane umupira ari na ko ikomeza gusha ibitego byabazwe.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku  busa.

Mu gice cya kabiri, Gorilla yakomeje gusatira ishaka igitego ariko ba myugariro ba Vision FC bakomeza guhagarara neza. 

Mbere y’uko umukino urangira umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota irindwi.

Ku munota wa 90+6, Gorilla FC yabonye igitego cyatsinzwe na Rutahizamu Mugunga Yves wagiye mu kibuga asimbuye, nyuma yo Kureba uko umunyezamu Rutaaya Michael ashyira umupira mu rushundura n’umutwe.

Umukino warangiye Gorilla FC itsinze Vision FC igitego 1-0 ibona amanota atatu ku munsi wa mbere wa Shampiyona.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Gasogi United yatsindiye Mukura i Huye igitego 1-0 cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz ku munota wa 33 aba umukinnyi wa mbere itsinze igitego muri shampiyona ya 2024/25 mu gihe Bugesera FC yanganyirije mu rugo n’Amagaju 0-0.

İyi shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu tariki 17 kanama 2024 Rayon Sports yakira Marines FC saa cyenda Kuri Kigali Pele Stadium.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27