Gakenke: Hanenzwe abazi ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside badatanga amakuru

Gakenke: Hanenzwe abazi ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside badatanga amakuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje ko bashengurwa n’uko hari abadatanga amakuru y’aho Abatutsi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abajugunywe mu Mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Gakenke.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yabikomojeho ashimangira ko ashengurwa n’uko nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe hari abacyinangira gutanga amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Ubwo hibukwaga Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, Guverineri Mugabowagahunde yagize ati: “Birababaje kuba muri iyi myaka yose ishize tuvuga ubumwe n’ubwiyunge, ariko hakaba hakiri abahisha amakuru y’aho Abatutsi biciwe, n’aho imibiri yabo yajugunywe muri Jenoside. Na n’ubu ntacyo bavuga, bahitamo guceceka. Ese abantu bazakomeza kwinginga kugeza ryari ngo amakuru atangwe, ibi bintu rero njye birambabaza kimwe n’Abanyarwanda bakunda iki gihugu muri rusange.”

Mugabowagahunde akomeza avuga ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bambuwe ubuzima ku manywa y’ihangu ndetse mu gihe cya Gacaca abantu bahawe urubuga rwo gutanga amakuru ariko bakomeje kwinangira kugeza n’uyu munsi.

Yagize ati: “Turabasaba abo bose bacyibitseho amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kuzibukira bakava ku izima.”

Gusa yashimiye abarokotse Jenoside umutima mwiza no kwihangana bakomeje kugaragaza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Yakomeje agira ati: “Ndashimira kandi abarokotse n’ubutwari mwagize mu rugendo rutari rworoshye rwo kongera kwiyubaka, nshimira kandi na RPF-Inkotanyi ikomeje kuzamura iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko namwe murasabwa gukomeza kuba maso kugira ngo mutazisanga mu mutego n’urugero rubi nk’urw’abategetsi bagize uruhare mu gutegura Jenoside no kuyishyira mu bikorwa”.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Nyirasafari Euphrasie, avuga ko bahuye n’inzira y’umusaraba aho bakurwaga mu ngo zabo berekeza kuri uriya mugezi wa Mukungwa.

Avuga ko ibyo byakorwaga ku manywa ariko ngo na we ashengurwa n’uko nta muntu n’umwe ushobora gutanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside akeka ko ikinyanyanyagiye mu misozi y’Akarere ka Gakenke.

Yagize ati: “Uyu mugezi byagenze igihe wuzura amaraso, utembana imibiri y’abacu, na n’ubu abarokotse turacyafite intimba n’ibikomere by’uko imibiri y’abacu bawujugunywemo itigeze iboneka ngo tuyishyingure mu cyubahiro. Nkaba rero nsaba rwose uwaba azi ahari umubiri w’uwazize Jenoside kuherekana kuko kudashyingura uwawe birababaza.”

Na we ashimira RPF Inkotanyi yabarokoye bakaba bagihari ngo bavuge amateka ndetse banakomeze gutanga umusanzu wabo ngo ibyabaye mu myaka 30 ishize bitazongera kubaho ukundi.

Akarere ka Gakenke kagaragaza ko abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa barenga 167 bamenyekanye, hakaba hakomeje gushakishwa amakuru ku baba bazi abandi bajugunywemo.

Mugabowagahunde yashyize indabyo ku mugezi wa Mukungwa aharoshywe Abatutsi bishwe muri Jenoside
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27