Ikipe ya Division ya 5 muri RDF yatsinze Brigade ya 202 ya Tanzania

Ikipe ya Division ya 5 muri RDF yatsinze Brigade ya 202 ya Tanzania

Ikipe y’umupira w’amaguru mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) ya Divisiyo ya 5 yatsinze ibitego 2-0, Brigade ya 202, y’Ingabo z’Igihugu cya Tanzania (TPDF).

Umukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyinga 2024, kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, ukaba ari umukino wa gatatu uhuje ayo makipe.

Nyuma y’umukino, Brig Gen Pascal Muhizi, Komanda wa Divisiyo ya 5 muri RDF, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yijeje ko bazakomeza kubaka umubano utajegajega hagati y’u Rwanda na Tanzania.

Yashimangiye ko ibyo bikorwa biri mu murongo washyizweho n’Abakuru b’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Uyu mukino wa gishuti ntabwo ari uwo kwishimisha gusa, ahubwo unakomeza umubano n’imikoranire mu nzego zitandukanye”.

Yongeyeho ati: “Tuzakomeza ubufanye by’umwihariko mu bya gisirikare, ducunga umutekano w’imipaka duhuriyeho”.

Mu izina rya TPDF, Col William Joshua Lovukenya yavuze iyo mikino ya gisirikare ifite akamaro gakomeye, kuko yubaka ubuvandimwe no guhuza imyumvire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Yasabye abakinnyi kugaragaza ubworohererane buranga abakora siporo (sportif) no gukomeza ubufatanye, bakonongera imbaraga mu nshingano zabo, bafatanya na bashiki babo basangiye umwuga wa gisirikare.

Uwo mukino wasojwe no guhemba amakipe yombi, yambwika imidari y’ishimwe. Ikipe ya RDF divisiyo ya 5 yahawe n’igikombe iracyishimira, yishimira intambwe imaze gutera yo kubaka ubufatanye n’imikoranire n’abaturanyi b’Abanyatanzania.

Mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2023 no muri Mata 2024, na bwo izo kipe zari zahuye, aho iyo mikino yombi ikipe ya Tanzania ari yo yayitsindaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27