FIFA yagize George Weah Umuyobozi Mukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya irondaruhu  

FIFA yagize George Weah Umuyobozi Mukuru w’itsinda rishinzwe kurwanya irondaruhu  

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryagize George Weah wayoboye Liberia akaba yarabaye umukinnyi ukomeye muri ruhago, Umuyobozi Mukuru w’Itsinda rya ‘Players’ Voice Panel’, ryashyizweho nk’igice cy’inkingi eshanu zo kurwanya irondaruhu.

Iri tsinda ryemejwe n’amashyirahamwe ya Ruhago 211 mu nama y’Inteko rusange ya 74 ya FIFA yateraniye i Bangkok muri Thailand tariki ya 17 Gicurasi 2024.

Ni tsinda rigizwe n’abahoze bakina Ruhago 16 mu bagabo n’abagore baturutse mu bihugu 14 byo ku Isi bayobowe n’Umunya- Liberia George Weah wegukanye Ballon d’Or akaba na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Adebayor (Togo), Mercy Akide (Nigeria), Iván Córdoba (Colombia), Didier Drogba (Côte d’Ivoire), Khalilou Fadiga (Senegal), Formiga (Brazil).

Harimo kandi Jessica Houara (France), Maia Jackman (New Zealand), Sun Jihai (China PR), Blaise Matuidi (France), Aya Miyama (Buyapani), Lotta Schelin (Sweden), Briana Scurry (USA), Mikaël Silvestre (France) na  Juan Pablo Sorín (Argentina) aho bazaba ari ba ambasaderi ku Isi yose mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya irondaruhu.

Perezida wa FIFA, Gianni Ifantino yavuze ko iri tsinda rizafasha mu burezi ku rwego rwose rw’umupira w’amaguru kandi bagateza imbere ibitekerezo bishya bigamije impinduka zirambye.

Bazaharanira impinduka mu muco w’umupira w’amaguru, bakanashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, atari amagambo gusa ahubwo banabikora haba mu kibuga no hanze yacyo.

Abagize iryo tsinda bitezweho uruhare rukomeye mu guhugura amatsinda atandukanye harimo n’abakinnyi bitabira amarushanwa y’urubyiruko ategurwa na FIFA ku bijyanye n’ivangura rishingiye ku ruhu bashingiye ku ngaruka iri vangura rigira ku bakinnyi no ku mupira w’amaguru muri rusange.

Iri tsinda kandi rizatanga ubufasha n’inama ngiro ku buryo abantu bashobora kwifatanya na bo mu guhangana n’ibi bikorwa, bimwe muri byo bifatwa nk’ibyaha mu bihugu byinshi.

George Weah yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Itsinda rishinzwe kurwanya irondaruhu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27