FIC iraburira abatera inkunga iterabwoba

FIC iraburira abatera inkunga iterabwoba

Ikigo cy’Ubutasi mu by’Imari (FIC) kiraburira abantu batanga amafaranga cyangwa indi mitungo irimo n’umutungo w’ubukungu, serivisi z’imari n’izindi serivisi zijyanye na zo, ku bantu bafatiwe ibihano by’imari byihariye bifitanye isano n’iterabwoba.

Itangazo FIC yashyize ku rubuga rwayo muri uku kwezi, riburira umuntu uwo ari we wese wakorana n’umuntu uri mu mutwe w’iterabwoba; haba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, ku nyungu z’umuntu washyiriweho ibihano, ku kigo gifitwe kandi kigenzurwa na we, cyangwa ikigo gikora mu izina rye no ku mabwiriza ye.

Rigira riti: “Birabujijwe gukorana ibikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano n’amafaranga cyangwa indi mitungo y’umuntu washyiriweho ibihano, harimo umutungo wose ufitwe cyangwa ugenzurwa na we mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

Ikigo cy’Ubutasi mu by’Imari kigaruka ku bihano by’imari byihariye bifitanye isano n’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwiza ry’intwaro z’ubumara ndengamere n’inkunga zazo.

Hashingiwe ku ngingo ya 5 y’Amabwiriza No 001/FIC/2025 yo ku wa 15/01/2025 ajyanye n’ibihano by’imari byihariye bifitanye isano n’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba ndetse n’ikwirakwiza ry’intwaro z’ubumara ndengamere n’inkunga zazo, FIC imenyesha abantu bose ko bagomba gutanga raporo ku nzego zibifitiye ububasha.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27