Erik Ten Hag yirukanywe muri Manchetser United

Erik Ten Hag yirukanywe muri Manchetser United

Ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye n’Umuholandi Erik ten Hag wari Umutoza Mukuru wayo kubera umusaruro mubi yagaragaje mu ntagiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yandukanye nawe binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Ati “Erik Ten Hag yavuye ku mirimo ye nk’Umutoza Mukuru w’ikipe y’abagabo ya Manchester United. Turashimira Erik ku  byo yakoze byose mugihe yamaranye natwe kandi tumwifurije ibyiza ejo hazaza.”

Ruud van Nistelrooy wari umutoza wungirijwe ni we wahawe kuyobora iyi kipe by’agatengayo mu gihe hagishakishwa umutoza mushya.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Manchester United yatsinzwe na West Ham United ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa cyenda wa shampiyona, uba umukino wa kane iyi kipe itakaje mu icyenda ya shampiyona ibintu yaherukaga mu 1990.

Erik Ten Hag atandukanye na Manchetser united nyuma y’amezi ane yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yari kumugeza mu 2026.

Erik Ten Hag asize Manchester United ku mwanya wa 14 n’amanota 11 mu mikino icyenda n’umwenda w’ibitego 3.

Mu myaka ibiri n’igice yari amaze ari umutoza mukuru, Erik yahesheje iyi kipe ibikombe bibiri birimo Carabao Cup mu 2023 na FA Cup mu 2024.

Erik Ten Hag w’imyaka 54 yatoje Man United imikino 128, akaba yaratsinzemo 72, anganya 20 ndetse anatsindwa inshuro 36.

Ruud Van Nistelrooy ni we ugiye gutoza Manchester United nk’umusigire
Erik Ten Hag ntakiri Umutoza Mukuru wa Manchester United kubera umusaruro mubi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27