Equateur: Uwiyamamarizaga kuba Perezida yishwe arashwe

Equateur: Uwiyamamarizaga kuba Perezida yishwe arashwe

Fernando Villavicencio yari umwe mu bakandida umunani bagombaga gutangira kwiyamamaza tariki 20 Kanama 2023. 

Uwarashe Fernando na we yahise araswa n’inzego zishinzwe umutekano. Inzego z’ubuyobozi muri Equateur zitangaza ko hakomeretse abantu benshi.

Perezida wa Equateur Guillermo Lasso yatangaje ko  Fernando uza ku mwanya wa Kabiri mu bahabwa amahirwe yo gutorwa yishwe ubwo yari avuye mu nama y’amatora i Quito ku wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023, nimugoroba.

Ikinyamakuru Le Parisien gitangaza ko abantu icyenda n’abapolisi babiri bakomerekeye muri iyo nsanganya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Kanama 2023, hatangajwe ibihe bidasanzwe mu gihugu hose. 

Icyumweru mbere y’urupfu rwa Villavicencio, yari yatangaje ko ubuzima bwe abona buri mu kaga ndetse n’ubw’abamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Icyo gihe yavuze ko nubwo barimo gukorerwa ibikorwa bibahutaza, ashimira intwari z’igihugu cyabo cya Equateur.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27