Dushimimana wasimbujwe ku mwanya wa  Guverineri yasabye imbabazi Kagame

Dushimimana wasimbujwe ku mwanya wa  Guverineri yasabye imbabazi Kagame

Dushimimana Lambert waraye asimbujwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba mu ijoro ryahise tariki ya 23 Ugushyingo 2024, yasabye imbabazi  Perezida Paul Kagame ku myitwarire idahwitse yaba yaragaragje ndetse anamushimira ikizere yari yaramugiriye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo, Dushimimana Lambert yagize  ati: “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Republika  Paul Kagame ku mahirwe mwampaye yo gutanga umusanzu mu miyoborere y’Igihugu. Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima, z’aho nitwaye binyuranyije n’indangagaciro z’Umuryango RPF Inkotanyi. Ndabizeza kutazahwema gukomeza gukorera u Rwanda.”

Dushimimana yayoboye Intara y’u Burengerazuba kuva muri Nzeri 2023, akaba yasimbuwe na Jean Bosco Ntibitura.

Binyuze mu itangazo ryavuye  mu biro bya Minisitiri w’Intebe ry’ejo  wa Gatandatu,  nibwo Dushimimana yasimbujwe.

Ryagize riti: “None ku wa 23 Ugushyingo 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize, Jean Bosco Ntibitura Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.”

Dushimimana Lambert  yari yaragizwe Guverineri avuye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena.

Yabaye Umushinjacyaha, akora muri Minisiteri y’Ubutabera no muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27