Dr Paul Gitwaza agejejwe mu nkiko

Dr Paul Gitwaza agejejwe mu nkiko

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rwaburanishije urubanza ruregwamo Intumwa Paul Gitwaza, umuyobozi w’Itorero Zion Temple.

Abashumba 6 bari mu barishinze basabye urwo rukiko kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo.

Basabye ko icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) kivuga ko abo bashumba nta bubasha bafite bwo gukuraho Gitwaza, giteshwa agaciro.

Abarega n’uregwa, Paul Gitwaza nta n’umwe wari mu rubanza. Ababunganira mu mategeko babwiye urukiko ko hari inzitizi zitatuma urwo rubanza ruburanishwa mu mizi.

Umuvugizi wa Dr Paul Gitwaza abivugaho iki?

Pasteri Jean Baptiste Tuyizere, Umuvugizi wa Paul Gitwaza, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika ko kugeza ubu umwuka mu Itorero Zion Temple Celebration Center umeze neza.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi itorero nta kibazo rifite, itorero riratuje, riratekanye, turimo turasenga, turaramya Imana”.

Akomeza avuga ko umurimo w’Imana ukomeje nk’uko bisanzwe ko nta kibazo gihari.

Pasiteri Tuyizere avuga ko abapasiteri uko ari batandatu atari aba Zion.

Ati: “Bagiye bava mu itorero mu bihe bitandukanye nk’uko hari abandi bakirisitu batangiranye na ryo uyu munsi bakaba batagihari, imihamagaro y’abantu igenda iza mu buryo butandukanye”.

Umuryango Authentic Word Ministries watangijwe n’abantu basaga 200 icyakora witoramo abayobozi ngo bawuyobore mu gihe runaka.

Pasiteri Tuyizere yirinze kugira icyo avuga ku birego Dr Paul Gitwaza aregwa kuko bikiri mu nkiko.

Ku ruhande rw’abareze, Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugisha Bishop Bienvenue Kukimunu, umwe mu batangije Zion Temple Celebration Center akaba ari muri batandatu bareze Dr Paul Gitwaza.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Sylvie

Yoooo lmana ibane nawe poul wacu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27