Dr Kaitesi yashimiye Kagorora wahize abanyeshuri mu kwandika kuri EAC

Dr Kaitesi yashimiye Kagorora wahize abanyeshuri mu kwandika kuri EAC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Dr. Usta Kaitesi, yakiriye anagenera impano ya mudasobwa Atete Kagorora, wahize abandi banyeshuri bo mu bihugu bitandukanye  mu marushanwa yo kwandika ku Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Umuhango wo gutanga ibihembo ku batsinze ayo marushanwa, uheruka kubera mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uwo muryango, yabaye tariki 7 Werurwe 2026, i Arusha muri Tanzania, ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamushimiye guhesha ishema u Rwanda ku wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2026.

Ayo marushanwa Kagorora yatsinze yabaye mu 2024, aho inyandiko yandikanye ubuhanga yamuhesheje kwegukana itsinzi, aho bandikaga ku nsanganyamatsiko ijyanye n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zaryo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’uburyo icyo kibazo cyakemurwa.

Bimwe mu bihembo yahawe na Guvenoma y’u Rwanda birimo imashini ya mudasobwa, anashimirwa ku mugaragaro kubera guhagararira neza u Rwanda.

Amabwiriza y’iri rushanwa yari ashingiye ku kwandika inyandiko ishingiye ku bitekerezo by’umunyeshuri ubwe, iri hagati y’amagambo 1000-1500, ku nsanganyamatsiko yatanzwe na EAC, binyuze ku ishuri mbere yo koherezwa ku rwego rw’igihugu no ku rw’Akarere.

Aherekejwe n’umubyeyi we n’umuyobozi w’ikigo yigagaho Kagorora yashimiwe na Dr Usta Kaitesi
Mu bihembo Kagorora yahawe harimo mudasobwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27