Depite Dr Habineza yakoze impanuka

Depite Dr Habineza yakoze impanuka

Ku munsi w’ejo Abadepite barimo Depite Dr Frank Habineza, Depite Germaine Mukabalisa na Manirarora Annoncée bakoze impanuka ariko ntiyagira uwo ihitana.

Impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga imbere ya Sitasiyo ya Merez. Izi ntumwa za Rubanda zari zigiye mu kazi mu Karere Ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Dr Habineza yavuze ko bahise bajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko bose bahita bataha. Ku rundi ruhande avuga ko ababara mu gatuza kandi ko hari mugenzi we wababaye cyane.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ahishakiye

Imana ishimwe kuko ntawe twaburiye muriyi manuka

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27