Cuba yakiriye imibiri y’abasirikare bayo baguye muri Venezuela

Cuba yakiriye imibiri y’abasirikare bayo baguye muri Venezuela

Imibiri 32 y’abasirikare ba Cuba bishwe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo mu mutwe udasanzwe mu gitero cyagabwe muri Venezuela ku wa 03 Mutarama 2026, cyashimutiwemo Perezida Nicolas Maduro yamaze kugera muri Cuba.

Abo basirikare bari mu kazi ko kurindira umutekano Nicolas Maduro bakaba bazashyingurwa mu cyubahiro mu gihugu cyabo nyuma yuko uwo bari barinze ashimuswe ku itegeko rya Perezid awa Amerika Donald Trump ngo aburanishwe ku birego ashinjwa.

Gusa ku ruhande rwa Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko abantu barenga 100 ari bo bishwe ubwo icyo gitero cyagabwaga.

Imihango yo guherekeza iyo mibiri mu cyubahiro izabera mu turere dutandukanye, ndetse bitegenyijwe ko ku wa 16 Mutarama abaturage bazigaragambiriza imbere ya Ambasade ya Amerika.

Nyuma y’ibyo izajyanwa muri Minisiteri y’Ingabo mu Murwa Mukuru Havana, aho abaturage bazahabwa amahirwe yo kubunamira no kubasezera mu cyubahiro mbere yuko bashyingurwa.

Perezida Trump yavuze ko Cuba iri mu marembera nubwo ari inshuti y’akadasohoka ya Venezuela kandi ko nyuma yo kwigarurira icyo gihugu ubuzima bugiye kuyigora.

Yanavuze ko Guverinoma y’inzibacyuho ya Delcy Rodríguez, muri Venezuela itazongera kohereza peteroli muri Cuba kandi ari  igihombo gikomeye cyane kuri icyo gihugu, ibyo bikaba bishimangira ko kigiye kugwa.

Gusa ku ruhande rwa Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko ubwo Amerika yagabaga igitero abantu barenga 100 bakiguyemo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27