CP Kabera yasabye buri wese mu Rwanda kugira umutekano nyambere

CP Kabera yasabye buri wese mu Rwanda kugira umutekano nyambere

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturarwanda kwizihiza no kwishimira ibihe by’iminsi mikuru nk’uko bisanzwe mu mahoro n’umudendezo ariko birinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora guhungabanya umutekano n’ituze rusange ry’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu bihe by’iminsi mikuru hakunze kugaragara ubwiyongere bw’impanuka zo mu muhanda asaba buri wese kwitwararika.

Yagize ati: “Twinjiye mu gihe cy’iminsi mikuru ikunze kurangwa n’ubwiyongere bw’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’ingendo z’abantu benshi. Ibi birasaba buri wese kugira icyo akora, cyane cyane abatwara ibinyabiziga birinda umuvuduko ukabije kandi bakubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo kugira ngo birinde impanuka.”

Yongeyeho ko bitewe n’ibirori bigiye biteganyijwe nk’ibitaramo byo guhimbaza, umuziki n’imyidagaduro, ndetse n’ibirori byo mu ngo; ibyo byose bitagomba kugira uwo bibangamira cyangwa ngo bihungabanye umutekano w’abandi.

Ati: “Mu gihe wizihiza iminsi mikuru zirikana ko umutekano ugomba kuza imbere kandi wumve ko ufite inshingano zo kuwubungabunga. Ntutume ibirori wateguye n’ibyishimo byawe bitera ikibazo abandi nk’urusaku rwinshi n’ikindi cyose kibuza abandi umudendezo.

Niba wafashe ku binyobwa bisembuye irinde gutwara  ikinyabiziga; witonde mu gihe ukoresha umuhanda, urinde abana kunywa ibinyobwa bisindisha, kandi ntusige abana bawe bonyine mu rugo kuko abantu bamwe bakunda gukoresha ibihe nk’ibi kugira ngo bibe. “

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yashimangiye ko ingamba z’umutekano zashyizweho kugira ngo abaturarwanda bose bizihize iminsi mikuru mu mudendezo bafite umutekano usesuye.

Ati: “Iminsi mikuru isoza umwaka, kimwe n’ibindi birori, bisaba ko hashyirwaho ingamba kugira ngo abantu bayizihize mu mutekano, ariko nk’uko bisanzwe, umutekano utangirira kuri wowe ubwawe; tanga amakuru ku muntu ucyekwaho gukora icyaha cyangwa ikindi kintu cyose ubona giteye inkeke, n’abashoferi batwara banyweye ibisindisha.”

Yatangaje ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka umutekano wifashe neza mu gihugu, yongera gusaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe kugira ngo iyi minsi izarangire neza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27