Cameroon: Paul Biya yarahiriye kongera kuyobora icyo gihugu

Cameroon: Paul Biya yarahiriye kongera kuyobora icyo gihugu

Paul Biya w’imyaka 92 uherutse gutorerwa kuyobora Cameroon yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda ya munani y’imyaka irindwi, mu birori byabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu murwa Mukuru Yaoundé.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga, kemeje ko Paul Biya yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 53,66%, aho yakurikiwe nuwo bari bahanganye Issa Tchrioma Bakary wagize 35,19%.

Iyo ntsinzi yatumye Biya akomeza kuba  Umukuru w’Igihugu ufite imyaka myinshi kurusha abandi ku Isi, nubwo gutsinda kwe bitavuzweho rumwe n’abo bari bahanganye kuko bamushinje kwiba amajwi ahubwo bamusaba  kwegura.

Mu 1982 ni bwo uyu mugabo yagiye ku butegetsi, bivuze ko manda ye nshya y’imyaka irindwi ishobora kuzarangira ayoboye iki gihugu imyaka 50, aho azaba yenda kugira hafi imyaka 100 y’amavuko.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanenze bikomeye ibyavuye mu matora yo ku wa 12 Ukwakira, avuga ko habaye amakosa menshi ndetse nyuma haba imyigaragambyo yamagana ibyayavuyemo.

Izo mvururu zadutse ku wa 27 Ukwakira 2025, aho abari bashyigikiye Issa Tchiroma utavuga rumwe n’ubutegetsi, wagize 35,19% bigaragambirije mu bice bitandukanye.

Iyo myigaragambyo yatumye inzego z’umutekano ziza kuyihosha ndetse habaho kurasana bamwe bahasiga ubuzima.

Issa Tchiroma abinyujije ku rubuga rwa Facebook yavuze ko harashwe urufaya rw’amasasu mu baturage b’abasivile ndetse benshi bahasiga ubuzima.

Imiryango itari iya Leta na bamwe mu baturage bavuze ko amatora atabaye mu mucyo uko byari bikwiye, kuko hari urutonde rw’abatoye rutagaragaye ndetse bakavuga ko habayeho gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu za politiki.

Perezida Paul Biya yarahiriye kuyobora manda ya munani y’imyaka irindwi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27