Camara wahoze ari ‘umuyobozi w’igitugu’ wa Guinea yafunzwe

Camara wahoze ari ‘umuyobozi w’igitugu’ wa Guinea yafunzwe

Moussa Dadis Camara wahoze ari umunyagitugu wa Guinea, yongeye gufatwa asubira muri gereza, nyuma y’amasaha make arekuwe nk’uko byatangajwe n’Igisirikare ndetse n’umwunganizi we.

Ku wa 04 Ugushyingo, Minisitiri n’Abavoka bavuze ko abandi bahoze ari abayobozi babiri baburanishirijwe hamwe na Camara kubera ubwicanyi bwo mu 2009 igihe yari ku butegetsi, bafatiwe mu gikorwa cyateje impagarara mu murwa mukuru Conakry.

Umuvugizi w’Ingabo yatangarije AFP ko  “Kapiteni Moussa Dadis Camara yafashwe kandi abungabungiwe umutekano, yahise asubizwa muri gereza”.

Umwe mu bunganira Camara, Jocamey Haba, yabwiye AFP ko umukiliya we yasubiye mu buroko. Yongeyeho ko yizeye ubutabera bw’igihugu cye, ari yo mpamvu atazigera agerageza gutoroka”.

Amakuru aturuka mu bucamanza avuga ko abasirikare bitwaje imbunda nini bageze muri Gereza Nkuru ya Conakry bavuga ko “baje kubohora” Camara wafunzwe kuva yatangira kuburanishwa muri Nzeri 2022.

We, n’abandi bayobozi 10 bahoze mu buyobozi bw’ingabo na Guverinoma bashinjwa ubwicanyi bwo mu 2009 bwakozwe n’inzego z’umutekano zubahaga umuyobozi w’icyo gihe.

Iyicwa ry’abantu 156 no gufata ku ngufu nibura abagore 109 byatangiriye mu myigaragambyo ya politiki, yabereye kuri Sitade ya Conakry ku ya 28 Nzeri 2009 bikomeza mu minsi yakurikiyeho, nk’uko iperereza ryashyizweho na Loni ribigaragaza.

Camara wahiritse ubutegetsi mu Kuboza 2008 na bagenzi be baregwa icyaha cyo kwica, ihohotera rishingiye ku gitsina, iyicarubozo, no gushimuta. Baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa  igifungo cya burundu.

Guinea ni igihugu cya Afurika y’Iburengerazuba, gituwe n’abantu bagera kuri miliyoni 14, iyobowe na Colonel Doumbouya kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi bwa Alpha Conde muri Nzeri 2021.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27