Burundi: Ishyaka CNL ryabonye Umuyobozi mushya

Burundi: Ishyaka CNL ryabonye Umuyobozi mushya

Abagize Biro Politiki y’Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi, baherutse gutangaza ko bahagaritse Agathon Rwasa ku buyobozi bw’iryo shyaka.

Bihutiye gushaka undi Muyobozi mushya w’ishyaka mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023.

Ntacobakimvuna Immaculée, usanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ni we wahawe ububasha bwo kuyobora ishyaka rya CNL.

Ni mu gihe kugeza ubu ibikorwa by’ishyaka CNL byahagaritswe mu gihugu cyose.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27