Burera: Bungwe babangamiwe na ba Mudugudu babasaba ‘amafaranga y’ikiziriko’ muri Girinka

Burera: Bungwe babangamiwe na ba Mudugudu babasaba ‘amafaranga y’ikiziriko’ muri Girinka

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bungwe, Akarere ka Burera, bavuga ko gahunda ya Girinka yagombaga kubafasha kwikura mu bukene,ari ko itarimo kubagezweho uko bikwiye kuko hari bamwe mu bayobozi b’Imidugudu, babasaba ruswa y’amafaranga bise ay’ikiziriko kugira ngo babone inka.

Aba baturage bavuga ko usaba guhabwa inka muri Gahunda ya Girinka, abo bayobozi basaba amafaranga ibihumbi 50, bavuga ko ari ayo kugura ikiziriko cy’inka, nyamara bakemeza ko ayo mafaranga ari ruswa ituma abadafite ubushobozi basigara inyuma.

Umuturage umwe wahawe izina rya Kabashotsi yagize ati: “Mugudu atubwira ko tugomba gutanga amafaranga y’ikiziriko, ibihumbi 50. Utabitanze ngo izina rye ntirigera ku rutonde rw’abahabwa inka. Hari n’uwambwiye ko nintatanga inzoga y’ikiziriko’ ntazapfa ntabonye Girinka.

Urumva ko biba bibabaje, kuko iyi gahunda yagenewe abatishoboye.”

Undi muturage na we w’i Bungwe ashimangira ko iki kibazo gihari henshi mu Murenge.

Yagize ati: “Bavuga ko ari ayo kugura ikiziriko cy’inka, ariko twebwe tubona ari ruswa. Hari ababuze inka kubera ko batashoboye gutanga ayo mafaranga. Turasaba inzego bireba kubikurikirana, kuko bigaragara ko ikibazo kiri henshi mu Murenge wose.”

Aba baturage bavuga ko iyo ruswa ituma gahunda ya Girinka itagera ku batishoboye nyabyo, ahubwo igahabwa abashoboye gutanga ayo mafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Solina, yavuze ko iki kibazo na we yamaze kucyumva, asaba abayobozi bo mu Tugari n’Imirenge kugikurikirana byihuse.

Yagize ati: “Girinka ni gahunda igamije kuzamura umuturage utishoboye. Nta muntu ukwiye gutanga ruswa kugira ngo ayihabwe. Utanga ruswa aba yifite, kandi inka igomba guhabwa abatishoboye nyabyo.”

Yakomeje asaba abaturage kudatanga ruswa no gutanga amakuru ku gihe igihe hari uyibasabye, kugira ngo abakora ayo makosa baryozwe ibyo bakoze.

Gahunda ya Girinka yatangijwe mu Rwanda na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2006, igamije gufasha imiryango itishoboye kubona inka ibafasha kubona amata, ifumbire no kuzamura imibereho yayo muri rusange.

Mu Karere ka Burera, iyi gahunda imaze kugera ku miryango myinshi, aho abarenga ibihumbi bisaga 30 bamaze guhabwa inka mu byiciro bitandukanye.

Nubwo bimeze bityo, abaturage bo mu Murenge wa Bungwe basaba ko hakorwa igenzura ryimbitse kugira ngo iyi gahunda igere ku bo yagenewe, idahindutse icyuho cya ruswa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27