Burera: Bafatanywe metero 35 z’insinga bakase ku mapoto

Burera: Bafatanywe metero 35 z’insinga bakase ku mapoto

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Burera, ku Cyumweru taliki ya 1 Mutarama, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo bakata insinga z’amashanyarazi ku mapoto.

Abafashwe ni uwitwa Hagenimana Valens ufite imyaka 23 y’amavuko na Niyotwagira Janvier w’imyaka 22, bafatiwe mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Bugamba mu Murenge wa Kinyababa, bafite insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 35 z’uburebure.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu Kagari ka Bugamba bahamagaye bavuga ko hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’ubujura bw’insinga  z’amashanyarazi buteza kubura k’umuriro kandi ko bariya basore babiri bacyekwaho kubigiramo uruhare. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi bageze aho batuye mu Mudugudu wa Kirwa babasangana imifuka irimo insinga z’amashanyarazi zifite m 35 z’uburebure bahita batabwa muri yombi.”

Biyemereye ko izo nsinga ari izo bagenda bakata ku mapoto bakazigurisha ku bagura ibyuma bishaje.

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwa remezo Leta ibagezaho no gutanga amakuru igihe babonye hari ababyangiza.

Abafashwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27