Bugesera: Zion Temple yizihije isabukuru y’imyaka 5 yita ku batishoboye

Bugesera: Zion Temple yizihije isabukuru y’imyaka 5 yita ku batishoboye

Itorero rya Zion Temple Ntarama rikorera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ryizihije isabukuru y’imyaka 5 rimaze rikora umurimo w’Imana. 

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru taliki 18 Kamena 2023, witabirwa n’abaturage b’Akarere ka Bugesera barimo abayobozi b’Akarere ndetse n’abayobora amadini n’amatorero akorera muri aka Karere.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru byaranzwe no kuramya no guhimbaza byakozwe na Azaph International ya Zion Temple, True Promises n’umuhanzi Josh Ishimwe ataramira abitabiriye mu mbyino gakondo zo guhimbaza Imana. 

Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pastor Olivier Ndizeye, yavuze ko ibi birori bibaye nyuma y’ibyabibanjirije byabereye mu giterane cyiswe ‘Mu Buturo Bwe’.

Pastor Ndizeye agaragaza ko mu bindi bikorwa by’ivugabutumwa byakozwe, birimo kuba bararemeye abaturage batishoboye aho bishyuriye Mutuweli  abaturage bagera kuri 350.

Yagaragaje ko hashoboye gukusanya ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500, imyambaro ndetse n’isakaro ry’amabati 300 byose bikazashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntarama. 

Yatangaje ko urugendo Itorero ryanyuzemo mu myaka itanu kuva taliki ya 01 Mata 2018 kugeza ubu, hari byinshi byakozwe nko kuba abakirisitu barashoboye kubona ikibanza kizubakwamo inyubako z’Itorero.

Ikibanza kizubakwamo urusengero, ikigo cya Ntarama (Ntarama Community Center) kizaba kirimo ibikorwa bizavana abaturage mu bwigunge ndetse bigateza imbere agace Itorero riherereyemo. 

Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yagaragaje ko kubera ubufatanye n’inzego nziza ndetse  n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Akarere ka Bugesera kiteje imbere, kuri ubu ngo ni Akarere k’ubudasa. 

Yashimye insanganyamatsiko ya Zion Temple Ntarama ivuga ko aho batuye bagomba kuhahindura ubuturo bw’Imana. Yongeyeho ati: “Mureke dusige Isi isa neza kurusha uko twayisanze”. 

Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apostle Dr. Paul Gitwaza yifatanyije na Zion Temple Ntarama kwizihiza isabukuru y’imyaka 5, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagarutse ku nzira ndende Zion Temple yanyuzemo avuga ko isabukuru ya Zion Temple Ntarama ifite icyo ivuze gikomeye kuri Zion Temple.

Abakirisitu ba Zion Temple Ntarama bishimiye ibyo bagezeho mu myaka 5 ishize
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27