Bugesera: Ubuyobozi burimo kugaragaza ishusho y’Akarere

Bugesera: Ubuyobozi burimo kugaragaza ishusho y’Akarere

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, ku biro by’Akarere ka Bugesera, Meya Mutabazi Richard arimo kugeza ku banyamakuru ishusho y’Akarere abereye umuyobozi.

Ni mu gihe Akarere kari mu Kwezi kw’imiyoborere myiza.

Insanganyamatsiko igira iti ‘Imiyoborere myiza, umuturage ku isonga’.

Meya Mutabazi avuga ko umutekano w’Akarere umeze neza haba ku mbibizi z’Akarere n’ahandi.

Haracyagaraga ubujura, kwihesha ikintu cy’undi amakimbirane mu muryango, gukubita no gukomeretsa.

Ibigo by’amashuri byariyongereye ariko ngo haracyakenewe byinshi bigomba gukorwa.

Ibikorwa remezo nk’amavuriro y’ingoboka, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko zihari ariko ko hagisabwa byinshi.
Hagaragazwa ko umwarimu urwaye kumusimbuza bitinda kandi ko hari ibitarakorwa. Ku rundi ruhande ubuyobozi bushima ibimaze kugerwaho.

Mu bukungu ibyiza byinshi ntibiraza, hari ibikorwa remezo birimo kubakwa bitanga akazi mu batuye mu Karere no ku bandi bava mu tundi Turere.

Ati: “Bizatanga umusasuro mu gihe bizaba bitangiye gukora nk’ikibuga cy’indege cya Gashora n’ibindi n’ibindi”.

Mu miyoborere n’ubutabere mu Karere, ubuyobozi butangaza ko bihagaze neza bukurikije amateka y’Akarere n’ukuntu abantu babanye.

Mu Karere ka Bugesera hatangijwe uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Meya Mutabazi asobanura ko hashyizweho itsinda rigizwe n’abakozi batanu bahoraho, bafasha gukemura ibibazo by’abaturage ku buryo bwihuse.

Ibi ngo bikorwa handikwa ndetse no kubika ibibazo byakemutse muri gahunda yiswe ‘Wisiragira’ aho ikoreshwa n’ikoranabuhanga.
Mu Karere ka Bugesera hatangijwe uburyo bwo gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27