Bugesera: KOICA yatanze inkunga y’asaga miliyoni 4 Frws

Bugesera: KOICA yatanze inkunga y’asaga miliyoni 4 Frws

Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Korea KOICA cyateye inkunga abagore bo mu Murenge wa Musenyi w’Akarere ka Bugesera ingana n’amadolari y’Amerika 4,000 ni ukuvuga asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu taliki ya 16 Nzeri 2023 ni bwo basuye ikigo cya BOLM center cyita kuri aba bakobwa batarageza imyaka y’ubukure, hagamijwe kugira ngo babatere inkunga no kubaremamo icyizere.

Iri tsinda rya KOICA ryari rigizwe n’abantu 50 barimo abakozi ba KOICA n’abakorerabushake b’umuryango wa WFK , bayobowe n’umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, KIM Jinhwa.

KOICA Rwanda yatanze impano y’ibiribwa, ibikoresho by’ishuri n’ibindi bikoreshwa mu rugo birimo imisego yo kuryamira (Matelas) n’ibikoresho by’isuku byose hamwe bifite agaciro k’ibihumbi 4 by’amadolari y’Amerika (US$4,000) ni ukuvuga asaga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Si ubufasha bwatanzwe gusa kuko habayeho gufatanya n’abaturage gukora isuku mu mihanda nk’ikimenyetso cyo kwimakaza kugira isuku aho batuye birinda indwara ziterwa n’umwanda.

Guhuriza hamwe aba bakobwa babyaye imburagihe bahamya ko byazamuye imyumvire no kwigirira icyizere cy’ejo hazaza ndetse no kumenya gahungana n’ingaruka z’ibyababayeho.

Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda KIM Jinhwa, yavuze ko gukora ibiri muri gahunda KOICA yiyemeje ati: “Iki gikorwa cyakozwe kiragaragaza ibindi bikorwa duteganya gukora minsi iri imbere byose tubikora kugira ngo twimakaze ubufatanye bugamije kuzamura iterembere ry’abagore batishoboye no kwita ku bana mu Rwanda”.

Kuva KOICA yagera mu Rwanda itera inkunga ibikorwa byo kubakira ubushobozi abaturage batishoboye, ubu habarurwa akabakaba miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika imaze gutera izi gahunda zo guteza imbere abatishoboye.

KOICA itera inkunga imishinga by’umwihariko ishingiye ku burezi, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27