Umutoza Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports

Umutoza Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports

Bruno Ferry wari Umutoza Mukuru wa Rayon Sports yatandukanye na yo, nyuma y’amezi atatu, ku bwumvikane bw’impande zombi.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Werurwe 2026, ni bwo Rayon Sports yanyujije itangazo ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko yatandukanye n’uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa.

Mu kwezi k’Ukuboza 2025, ni bwo uyu mugabo w’imyaka 58, yagizwe Umutoza Mukura wa Rayon Sports asinya amasezerano y’amezi atandatu, asimbuye Afhamia Lotfi, wirukanwe mu Ukwakira 2025.

Iyi kipe yasingaranwe na Lomami Marcel wari umutoza wungirije, umutoza w’abanyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, n’uwongerera imbaraga abakinnyi Mwambali Serge.

Bruno asize Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 39 muri Shampiyona y’u Rwanda ndetse aherutse kuyihesha itike ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ikipe yambara ubururu n’umweru iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona izakiramo Gasogi United, ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro.

Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports yari amazemo amezi atatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27