Basketball: U Rwanda rwasoje imikino ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nta ntsinzi

Basketball: U Rwanda rwasoje imikino ibanza yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi nta ntsinzi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasoje icyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iyitsinzwe yose, nyuma yo gutsindwa na Nigeria amanota 75-69 hitabajwe iminota itanu y’inyongera.

Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza, ndetse ruyobora agace ka mbere ku manota 21-12. Mu ka kabiri u Rwanda rwakomeje gukina neza. Igice cya mbere cyarangiye rukomeje kuyobora umukino n’amanota 27-25.

Mu gace ka gatatu, Nigeria yongereye ikinyuranyo yinjiza amanota menshi. Aka gace karangiye yatsinze u Rwanda amanota 45-36.

Mu gace ka nyuma, u Rwanda rwongeye gusubirana imbaraga rutangira kugabanya ikinyuranyo rubifashijwemo na Bruno Shema, Kenny Manzi na Ndizeye Dieudonne ndetse ruyobora umukino n’ikinyuranyo cy’amanota atatu (61-58).

Habura amasegonda ane ngo umukino urangire, Muhizi Prince yakoreye ikosa Morris Udeze wanatsinze amanota abiri yakurikiwe na ‘lancer franc’ yahawe.

Iyi ‘lancer franc’ yatumye amakipe yombi anganya amanota (61-61), hashyirwaho iminota itanu y’inyongera [OT] yasize Nigeria itsinze u Rwanda amanota 75-68.

Undi mukino wabaye muri Itsinda C warangiye Guinée itsindiye Tunisia mu rugo amanota 66-57, isoza imikino ibanza ifite intsinzi eshatu kuri eshatu.

U Rwanda rwasoje imikino ibanza nta mukino n’umwe rutsinze kuko uwa mbere rwatsinzwe na Guinea amanota 82-70 Uwa kabiri rwatsinzwe na Tunisie amanota 79-66.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe hagati y’itariki 2-5 Nyakanga 2026.

Amakipe 16 yo muri Afurika arimo u Rwanda, azavamo atanu azitabira iri rushanwa binyuze mu majonjora atatu aho ijonjora rya mbere rizasiga amakipe atatu muri buri tsinda akomeje mu ijonjora rya kabiri rizaba muri Nzeri 2026

Igikombe cy’Isi cya 2027 kizabera muri Qatar hagati y’itariki 27 Kanama kugeza ku ya 12 Nzeri 2027.

U Rwanda rwasoje imikino ibanza yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi nta mukino n’umwe itsinze
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27