Basketball: Murekatete Bella yerekeje muri Espagne

Basketball: Murekatete Bella yerekeje muri Espagne

Murekatete Bella wakinaga muri Washington State Cougars Basketball yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yerekeje muri Associació Esportiva Sedis Bàsquet izwi cyane nka Cadí La Seu yo mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Espagne (Liga Femenina) asinya umwana umwe.

Mu mwaka ushize w’imikino Cadí La Seu ni ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona ya Espagne yabaye iya 11. Yatsinze imikino 12 itsindwa 18.

Uyu mukinnyi yabaye uwa kabiri ukomoka mu Rwanda werekeje muri Espagne nyuma ya Butera Hope wagiye muri CAB Estepona yo mu cyiciro twagereranya nk’icya kabiri.

Murekatete ni umwe mu bakinnyi bagize umwaka ushize mwiza kuko yawukozemo amateka menshi mu ikipe ye ya Washington State Cougars ndetse akomeje no kwigaragaza mu Ikipe y’Igihugu iri mu mikino y’amajonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri BK Arena.

Bella yatsindiye Washington State Cougars Women’s Basketball amanota 1552 bimushyira ku mwanya wa gatanu mu bamaze gutsindira iyi kipe amanota menshi mu mateka yayo.

Ibi kandi byatumye ashyirwa mu bakinnye umukino w’intoranwa muri Shampiyona ihuza kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Women’s College All Star Game).

Bella Murekatete  w’imyaka 23 yavukiye mu Karere ka Huye, yakuze akunda gukina Umupira w’Amaguru na Volleyball mbere yo kwisanga muri Basketball abifashijwemo n’umutoza Mushumba Charles.

Mu 2022 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego muri Shampiyona. Murekatete yakiniye amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje imyaka 16, 18 ndetse no mu ikipe nkuru.

Bella Murekatete ni umwe mu bakinnyi bakomeje gufasha u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27