Basketball: APR WBBC na REG WBBC zageze muri ¼ cy’Imikino nyafurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 11, 2025
  • Hashize amezi 10
Image

APR WBBC na REG WBBC zihagarariye u Rwanda mu mikino ya (Africa Women’s Basketball League) zageze muri ¼ nyuma yo kwitwara neza mu y’amatsinda.

APR FC yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri itatu y’amatsinda harimo uwo yatsinze Bravehearts Basketball Club amanota 92-37, n’uwo yatsinzemo C.N.S.S yo muri Congo Brazzaville amanota 89–66 n’undi yatsinzwemo na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal amanota 78-71.

REG WBBC yo yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri itatu y’amatsinda uwo yatsinzemo Sporting Club yo muri Angola amanota 67-64, harimo uwo yatsinze Friend’s Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota 81-53 n’undi yatsinzwemo na AL Ahly yo mu Misiri amanota 88-60.

Mu mikino ya ¼, APR WBBC izahura na Kenya Ports Authority ni mu gihe REG WBBC yo izahura na  ASC Ville de Dakar.

Indi mikino, Ferroviário de Maputo na Sporting Clube, Al Ahly izahure na CNSS yo muri RDC, mu mikino yose izakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 12 Ukuboza 2025.

Kristina King ni umwe mu bakomeje gufasha REG WBBC kwitwara neza
Italee Lucas ni umwe bakomeje gufasha APR WBBC kwitwara neza
APR WBBC yageze muri 1/4 cy’imikino nyafurika
REG WBBC na yo yageze muri 1/4 cy’Imikino nyafurika
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 11, 2025
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE