Bafakulera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF 

Bafakulera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF 
Bapfakulera Robert ni we wongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda (PSF)

Bafakulera Robert ni we wongeye kugirirwa ikizere atorerwa kuyobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku rwego rw’Igihugu.

Abiyamamaje batanze kandidatire zabo hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, amatora akaba yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Ku mwanya wa Perezida wa PSF ku rwego rw’Igihugu hari hiyamamaje abakandida babiri ari bo Bitwayiki André na Bafakulera Robert.

Bitwayiki yahise aharira Bafakulera atangaza ko kubera ubunararibonye amubonamo, asaba ko amajwi y’abamushyigikiye yamwegurirwa agakomeza kuyobora uru rugaga rumaze kuba ubukombe mu guharanira iterambere ry’abikorera no kuba umuhuza wabo n’inzego za Leta ndetse n’amahanga.

Bafakulera yavuze ko yiteguye gukomeza kuyobora PSF nyuma yo kugirirwa icyizere bityo abikorera bagakomeza kubona amafaranga no guharanira iterambere rirambye ryabo n’iry’Igihugu nta nkomyi.

Bafakulera atorewe uyu mwanya mu gihe yari amaze indi myaka itatu ayobora Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda. Ni umushoramari ufite imigabane muri Hoteli Ubumwe akaba anahagarariye Uruganda Mukwano Industries mu Rwanda.

Ni umwanya yagiyeho mu 2018 ubwo yasimburaga Gasamagera Benjamin wari umaze imyaka itatu ayobora uru rwego. Manda imara imyaka itatu, umuntu yemerewe manda ebyiri. Aya matora aba yarabaye mu 2021 ariko kubera ingaruka za COVID-19 byatumye aba muri uyu mwaka.

Aya matora yabaye nyuma y’andi yazengurutse Igihugu cyose uhereye ku rwego rw’Utugari, Imirenge, Akarere, Intara n’Umujyi wa Kigali.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27